AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Musanze : Gitifu washyize umusekirite muri boot y’imodoka akagwa muri Kaburimbo yatawe muri yombi

Musanze : Gitifu washyize umusekirite muri boot y’imodoka akagwa muri Kaburimbo yatawe muri yombi
23-09-2020 saa 11:07' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 5499 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake uwitwa Mbonimana Fidele ndetse n’icyaha cyo gufunga no gutwara umuntu ahantu hatemewe.

RIB ivuga ko ubu ukekwaho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busogo, mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Tariki 22 uku kwezi nibwo uyu gitifu yavuzweho kugira uruhare mu gutuma umwe mu barinda umutekano ku ruganda rukora inzoga yitwa Mera Neza ruri mu kagari ka Gisesero, akomereka cyane, akajyanwa mu bitaro i Musanze

Amakuru yavuze ko uyu gitifu yageze ku ruganda rwa Mera Neza asanga umwe mu bashinzwe kuharinda yanze ko abakorera urwego rwa DASSO binjira, ngo barebe uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

Bivugwa ko yategetse ko bamushyira muri ‘boot y’imodoka’ ageze mu mugi irifungura agwa muri kaburimbo.

Ababivuga bemeje ko uyu mugabo ushinzwe umutekano bamushyize muri boot aboshye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA