AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Musanze : Umugabo yishe umwana w’imyaka 10 ahita atoroka

Musanze : Umugabo yishe umwana w’imyaka 10 ahita atoroka
11-11-2020 saa 13:56' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 3427 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ruri gushakisha umugabo witwa Izabayo Théodore, wo mu Karere ka Musanze ukurikiranyweho kwica umwana agahita atoroka.

RIB yatangaje ku rukuta rwa Twitter ko uyu mugabo wavutse tariki 15 Mata 1988, ashakishwa nyuma yo kwica uyu mwana w’imyaka 10 agahita atoroka.

Nk’uko bigaragara ku myirondoro ya Izabayo yashyizwe ahagaragara na RIB, yari mwene Ndimukanga Simon Pierre na Mujawamungu Sarah.

Uyu mugabo witwa Izabayo Theodore arashakishwa na RIB

Umwana wishwe na Izabayo yitwaga Isubirizigihe Fabrice, wari utuye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ari naho icyaha cyakorewe.

RIB ivuga ko uwabona Izabayo yakwihutira gutanga amakuru y’aho aherereye kuri sitasiyo ya RIB cyangwa Polisi ndetse akaba yanamenyesha inzego z’ubuyobozi zimwegereye.

Uwamubona kandi yahamagara ku murongo utishyurwa wa RIB, 166 ndetse no kuri Polisi 112.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA