Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabili tariki 3 Nzeri mu rufunzo rwo ku ruzi rw’ Akagera habonetse abana batatu bo mu miryango ibiri itandukanye bapfuye.
Abo bana ni Aphrodisiac Tuyishimire w’imyaka icumi, Jeovan Mugisha w’imyaka umunani na Chanceline Umubyeyi w’imyaka itandatu babuze bagiye mu rufunzo gushaka inkwi zo gucana.
Ababyeyi babo bamaze kubabura biyambaje inzego z’ umutekano zibafasha gushakisha baza kubabona ahagana saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba.
Imirambo y’ aba bana yabonetse mu mudugudu wa Kagarama,Akagari ka Rubona, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’i Burasirazuba.
Abana bane bari babuze ari bane ariko undi umwe witwa witwa Redempta Irabyoroshya yabonetse ari muzina ahita ajyanywa ku bitaro bya Rukumberi.
Aba bana bigaga ku ishuri rya Groupe Scolaire ya Rwintashya. Ubuyobozi buravuga ko muri aka gace hari ikibazo cyo kubona inkwi zo gucana gusa ngo abaturage bari gushishikarizwa gukoresha rondereza kugira ngo nkeya babonye bage bazirondereza.