Umurambo wa Mpozembizi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa Gatandatu nibwo wabashijwe gukurwa mu musarane yapfiriyemo nyuma yo kwemererwa ibihumbi 4000 Frw, akajyamo agiye gukuramo telefone yari yaguyemo itarengeje ibihumbi 18.
Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo uyu mugabo wo mu Murenge wa Remera Akagari ka Ndekwe, Umudugudu wa Rukore yaguye mu musarane.
Umuyobozi w’ Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis yatangarije RBA ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo umurambo wa nyakwigendera Mpozembizi wakuwe mu musarane.
Yavuze ko impamvu byasabye icyumweru cyose ari uko umusarane yaguyemo wari ufite uburebure bwa metero 20, kandi nyirawo akaba yari yarashyizemo umunyu ubujyakuzimu bukiyongera.
Kugira ngo uyu murambo ukurwemo hakoreshejwe imbaraga z’ amaboko y’ abantu birananirana, hakoreshwa imashini zicukura zitazura ku mpande kuko umusarane wari ufunganye imyuka n’ ubushyuhe bikaba byinshi.
Meya Nambaje yavuze ko byatwaye arenga miliyoni kugira ngo uyu murambo ukurwemo.
Yagize ati “Ufashe igihe abantu batakaje, ugafata amaboko yakoreshejwe ugafata n’imashini, kubibara umuntu agatanga imibare yuzuye ntabwo byoroshye, ariko umuntu agenekereje ntabwo byatwaye amafaranga makeya ntabwo ari munsi ya miliyoni imwe cyangwa ebyiri.”
Kuri uriya munsi uwitwa Baragora Joas yagiye mu musarani wa metero nka 20, atamo telefone yo mu bwoko bwa TECNO igura amafaranga ibihumbi 18 asaba umwana we kuyimukuriramo aramuhakanira.
Baragora ahita ajya ku muhanda gushaka uwamukuriramo telefone ye, ahura na Mpozembizi bemeranwa ko nayikuramo ari bumuhe 4000 Frw. Mpozembizi bamushyize mu kijerekani bakimanura mu musarane bakizamuye kizamuka cyonyine.
Nyakwigendera Jean Marie Vianney Mpozembizi yari afite imyaka 41 asize umugore n’abana batanu.