AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ngororero : Umwana w’imyaka 17 yishe mukase n’ abana be babiri

Ngororero : Umwana w’imyaka 17 yishe mukase n’ abana be babiri
30-07-2020 saa 13:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7778 | Ibitekerezo

Umubyeyi witwa Mukamunana n’ abana be babiri basanzwe mu nzu bapfuye, birakekwa ko uwabishe ari umwana w’ imyaka 17 uyu mugore yari abereye mukase gusa uyu mwana biravugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Byabereye mu Mudugudu wa Mbandari Akagari ka Gaseke, Umuremge wa Kabaya mu karere ka Ngororero

Abishwe ni umubyeyi witwa Mukamunana Donatha w’imyaka 37 n’abana be babiri (2) aribo Byoseniyo Joseline w’ imyaka ibiri n’amezi atandatu na Uwayezu Nyirimuhwe Valence w’umwaka umwe.

Umubyeyi yicishijwe ishoka yakubiswe mu mu musaya aho abamubonye bavuga ko basanze ikimurimo. Bikekwa ko abana bicishijwe ifuni yasanzwe iruhande rwabo.

Harakekwa ko byakozwe na Bikorimana Ignas w’ Imyaka 17 akaba umwana muri uru rugo bivugwa ko asanganywe uburwayi bwo mu mutwe nyakwigendera akaba yaramubereye mukase.

Byamenyekanye nyuma y’uko nyiri rugo Burasanzwe Jean Pierre w’imyaka 41, atashye mu ma saa tatu z’ijoro, avuye gushaka ibiryo by’ingurube mu Mudugudu wa Nyamugeyo Akagari ka Ngoma umurenge wa Kabaya agasanga imirambo yabanyakwigendera hanze agahita atabaza abaturanyi aho yabanjirije kwa Ndacyayisenga speciose watabaje ubuyobozi bw’akagari

Uyu ukekwaho icyaha yasanzwe munzu muri parafo aho yari yihishe.

Nyuma yo gukorerwa isuzuma ry’ibanze na RIB station Kabaya imirambo yajyanywe ku bitaro bya Kabaya ngo ikorerwe isuzumwa.

Aya makuru yemejwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kabaya Ndacyayisenga Simeon mu kiganiro yagiranye na Ukwezi.

Uyu muyobozi yavuze ko bihanganisha umutyango wa ba nyakwigendera asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe igihe babonye icyo bakeka ko cyazakurura ubwicanyi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA