AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyabihu : Kutagira rezo ya telefone byaba biri mu byatumye inka 11 zitemwa ntizitabarwe

Nyabihu : Kutagira rezo ya telefone byaba biri mu byatumye inka 11 zitemwa ntizitabarwe
27-03-2019 saa 08:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2994 | Ibitekerezo

Mu karere ka Nyabihu ahaherutse gutemerwa inka 11 z’ umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abahatuye babangamiwe no kutagira rezo ya telefone ku mirongo yose. Meya avuga ko iki kibazo cyaba kiri mu byatumye inka 11 zitemwa ntizitabarwe.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 25 Werurwe 2019 nibwo inka 11 z’ uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi zatemwe n’ abagizi ba nabi mu buryo bukomeye zimwe bakazica amaguru.

Abatuye ahabereye ubu bugizi bwa nabi mudugudu wa Gakamba akagari ka Mulinga bavuga bugarijwe n’ ikibazo cyo kutagira rezo ya telefone. Ibi ngo bibangamiye imibereho yabo.

Umwe yagize ati “Mu bucuruzi ni ukuvuga ngo iyo ufitanye n’ umuntu gahunda aho ucururiza ugomba kuhafunga ukajya kwicara ahari network utegereje ko baguhamagara. Iyo uramutse uhavuye ubwo nta kindi. Twebwe turahamagara ariko ntiduhamagarwa kandi no guhamagara dukora urugendo rurerure”

Aba baturage kandi babwiye TV ko umugizi wa nabi wabatera yabagirira nabi bakabura uko batabaza kuko batabona uko bahamagara.

Babitangaje mu gihe inka z’ umuturage zatemwe bikamenyekana mu gitondo ari uko nyirazo agiye kureba uko zaramutse.

Iki kibazo cya rezo, ubuyobozi bw’ akarere ka Nyabihu buvuga ko bukizi ndetse ko bwakigejeje ku badepite ngo babafashe gukora ubuvugizi. Si ibyo gusa kuko ngo banandikiye ikigo ngenzuramikorere RURA kikabizeza ko iki kibazo gikemuka bitarenze ukwezi kumwe hakaba hashize amezi atatu.

Antoinette Mukandayisenga, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yagize ati “Iki kibazo twakivuganye na RURA twaranabandikiye batubwira ko gikemuka bitarenze ukwezi kumwe hashize nk’ amezi nk’ atatu. Haje n’ itsinda ry’ abadepite twumva ko ari ubuvugizi bugiye gukorwa uretse ko tuziko bariho babikora.”

Yakomeje agira ati “Hamwe n’ ibi byose byabaye(gutemwa kw’ inka) ni ukongerera kubereka ko iyo haza kubaho uburyo bw’ itumanaho wenda abantu bari bunatabare hakiri kare, namwe murabibona igihe tumaze aha nta wabajije kubwira ahandi uko bimeze hano”.

Iki kibazo cyo kutabona rezo ya telefone kiboneka no mu bice bimwe by’ akarere ka Rubavu gahana imbibi n’ aka Nyabihu by’ umwihariko mu murenge wa Kanama.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA