Inyubako y’ibiro by’akarere ka Nyaruguru, kamwe mu duce twibasirwa n’inkuba cyane
Mu masaha y’igicamunzi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018, inkuba yakubise abantu 45 bari barimo gusengera mu rusengero rw’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo, muri abo 14 bahita bahasiga ubuzima.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, yahamije aya makuru mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Yatangaje ko abantu bari barimo gusengera mu rusengero rw’abadive batewe n’icyiza cy’inkuba, igakubita abantu 45 maze abagera kuri 14 bagahita bahasiga ubizima mu gihe abandi barembye cyane barimo kwitabwaho n’abaganga.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko bafite impungenge ko no mu bandi bakomeretse basaga 30, hashobora kuvamo abandi bahasiga ubizima kuko harimo abarembye cyane. Avuga kandi ko uretse aba inkuba yakubitiye mu rusengero, hari n’abandi babiri bibasiwe n’ibi biza, barimo uwo inkuba yakubise kuri uyu wa Gatanu ndetse n’uwo yakubise kuri uyu wa Gatandatu, abo nabo bakaba bahasize ubuzima, bivuga ko inkuma imaze kwica abagera kuri 16 mu masaha macye.
Uyu muyobozi twavuganye ari ahabereye iri sanganya, avuga ko nk’ubuyobozi batangiye kwita ku miryango yabuze ababo babahumuriza ndetse no gufatanya n’inzego z’ubuvuzi mu kwita ku bagihumeka bahungabanyijwe n’inkuba.