Umwana w’imyaka irindwi wo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda yaturikanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade arakomereka bikomeye.
Amakuru avuga ko iki gisasu cyaturitse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kanama 2020.
Abaturage bo muri aka gace batangaje ko iki gisasu bikekwa ko cyari kimaze igihe kinini mu butaka.
Uyu mwana w’umuhungu wakomeretse ku gice cy’igihimba cyo hasi n’amaguru, Ikigo Nderabuzima cya Bugaragara cyamwohereje ku bitaro bya Nyagatare guhabwa ubuvuzi nk’uko byatangajwe na Flash FM.
Ahashushanyije niho hagaragaza iki gisasu cyaturikanye umwana w’imyaka irindwi