Muvakure Ezechiel, umwarimu mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza mu kigo cya Groupe Scolaire Buteteri kiri mu murenge wa wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere nyuma yo gukubita umunyeshuri yigisha akanamukomeretsa bikomeye.
Nk’uko byemejwe na Mbabazi Modeste, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB (Rwanda Investigation Bureau), mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, ngo uyu Muvakure Ezechiel w’imyaka 59 y’amavuko, kuri uyu wa Gatanu yakubise umwe mu bana yigisha aramukomeretsa ahita atoroka ariko aza gufatwa atabwa muri yombi.
Mbabazi Modeste ati : "Ejo uwo mwarimu yari agiye gusohora abana bagiye gukora isuku, hanyuma abanza kujya kureba aho babona isuku, agarutse asanga abana basohotse kandi atababwiye ngo basohoke. Akoresha umujinya arimo asubiza abana mu ishuri, akubita inkoni mu mutwe umwana umwe wari hafi, arakomereka cyane. Ni uko umwarimu abonye ko umwana yakomeretse cyane, ahita atoroka ariko muri iki gitondo yafashwe ahita atangira gukurikiranwa"
Uyu mwarimu naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa ingingo y’ 148 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri ku muntu wese wahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.