Kuwa Mbere tariki 13 Gashyantare 2017, umwarimu wigishaga mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire St Jean Bosco Shangi mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa umwana w’umukobwa yigishaga, agahita afungwa akekwaho kumusambanya.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. CIP Kanamugire yabwiye Ukwezi.com ko uyu mwarimu witwa Kwihangana Joseph w’imyaka 33 y’amavuko, ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Shangi.
CIP Theobald Kanamugire avuga ko Kwihangana Joseph yafatanywe umwana w’umukobwa wari umunyeshuri we mu mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bari mu nzu uyu mwarimu asanzwe akodesha hafi ya Group Scolaire St Jean Bosco Shangi.
Abandi bakozi b’iki kigo baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, batangaje ko Kwihangana Joseph yafashwe n’abandi barimu bagenzi be nyuma y’uko abanyeshuri bari babonye uwo mwana w’umukobwa yinjira kwa mwarimu yambaye impuzankano y’ishuri, bamugwa gitumo basanga arimo kumusambanya. Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, yabanje guhakana ariko aza gushyira yemera ko yasambanye na mwarimu.
Ingingo y’192 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).