AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyamirambo : Umugore yasanzwe yapfuye, bikekwa ko yishwe n’ikiyobyabwenge cya Mugo

Nyamirambo : Umugore yasanzwe yapfuye, bikekwa ko yishwe n’ikiyobyabwenge cya Mugo
7-11-2016 saa 16:20' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5569 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yatabajwe n’abaturage nyuma y’uko bari babonye umurambo w’umugore witwa Nzamukosha Aisha wari usanzwe aba i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, bikaba bikekwa ko yaba yishwe n’ikiyobyabwenge cya Mugo.

Nk’uko byemejwe na SP Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, ngo mu masaha ya saa tatu n’igice, nibwo Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo yatabajwe n’abaturage bakayereka umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 witwa Nzamukosha Aisha, abaturage bakemeza ko yaba yishwe n’ibiyobyabwenge.

Uyu murambo watoraguwe mu murenge wa Rwezamenyo, mu kagari ka Rwezamenyo ya mbere, abamuheruka ari muzima bakaba ari abamubonye saa mbiri za mu gitondo, nyuma aza y’akanya gato baza kumusanga yapfuye.

Uyu mugore ariko ngo yari amaze iminsi arwaye kuburyo kuri iki Cyumweru hari abamuhaye amafaranga ngo ajye kwa muganga, gusa ngo akaba ataragiyeyo ahubwo bagakeka ko amafaranga bamuhaye aho kujya kwivuza yahise ajya kuyagura icyo kiyobyabwenge cya mugo, kuko ngo asanzwe agikunda cyane kandi akaba yari amaze igihe atabona aamafaranga yo kukigura.

Uyu mugore bivugwa ko yasize abana batanu ariko badahuje Se, Polisi ivuga ko batahita bemeza niba koko yarishwe n’ibiyobyabwenge cyangwa niba ubwo burwayi bwe bwari bufite aho buhuriye no kuba yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge, umurambo we ukaba wagiye gupimwa ngo bimenyekane mu by’ukuri icyamwishe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA