AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyanza:Inkuba yishe umukobwa wavugiraga kuri telefone mu mvura

Nyanza:Inkuba yishe umukobwa wavugiraga kuri telefone  mu mvura
2-03-2020 saa 18:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5779 | Ibitekerezo

Kuri uyu mugoroba taliki ya 2 Werurwe 2020 mu mvura yaguye mu masaha ya saa kumi umukobwa witwa Mukamwezi Claire wari utuye mu mudugudu w’Akintare mu kagali ka Mulinja mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yakubiswe n’inkuba ahita apfa.

Amakuru avuga ko byabaye ubwo imvura yagwaga ndetse ngo uyu mukobwa w’ imyaka 20 yavugiraga kuri telefone.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma Mukantaganzwa Brigitte yemeje aya makuru.

Ati "Niko byagenze yamukubise ariko abari bamuri hafi bavugaga ko yarari kuvugira kuri telefone kandi ari mu nkuba"

Uyu munyabanga Nshingwabikorwa akomeza asaba abaturage kwirinda kuvugira kuri telefone mu gihe cy’imvura kuko bigira ingaruka zirimo no kuba wakubitwa n’inkuba bikakuviramo urupfu.

Amakuru agera k’UKWEZI avuga ko nyakwigendera Mukamwezi Claire wapfuye akubiswe n’inkuba yararagiye ihene ku nkuka y’igishanga cya Mushikiri munsi ya centre yo ku Kivuko


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA