Abaturage bo mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge ahatoraguwe umurambo w’ umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka nka 17 cyangwa 20 kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019 bavuga ko abishe uyu mukobwa babanje kumusambanya, bakabishingira ku kuba ngo biboneye umurambo we, akajipo n’ ikariso biri irunde rwawo.
Hari amakuru avuga ko uyu mukobwa wishwe yaba yari asanzwe akorera uburaya ahitwa Mukarekare. Umurambo we wabonetse hafi y’ igishanga cy’ I Gikondo hagati y’ akarere ka Nyarugenge n’ aka Kicukiro.
Umukecuru wabonye umurambo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu niwe wahise awutwikirizaho igitenge, hanyuma abaturage bahamara inzego z’ umutekano zijyana umurambo kuwupima ngo hamenyekane iby’ uru rupfu.
Abaturage bavuga ko n’ ubusanzwe batizeye umutekano wa kano gace, bagasaba inzego z’ ubuyobozi ko umuhanda uhari washyirwaho amatara n’ irondo rihoraho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyarugenge, Nyamutera Innocent yavuze ko bagiye gukaza umutekano muri aka gace uyu murambo watoraguwemo gusa anasaba abaturage kujya bagenda mu masaha meza kuko ngo uko bigaragara uyu mukobwa yishwe mu masaha akuze y’ ijoro.
Gitifu Nyamutera yavuze ko hari na gahunda yo gukora neza uyu muhanda ugashyirwamo kaburimbo n’ amatara.