Bamwe mu baturage b’akagari ka Nzove mu murenge Kanyinya mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali bavuga ko iminsi ibaye ine baterwa amabuye bataramenya aho aturuka. Bavuga ko aya mabuye abahungabanyiriza umutekano kuko abakomeretsa akanatera bamwe ihungabana.
Aba baturage bavuga ko ikibazo cy’aya mabuye cyatangiye ku Cyumweru bagira ngo ni akabazo koroshye ariko ngo uko iminsi ishira babona aho kugira ngo ikibazo kirangire kirushaho gukomera.
Bavuga ko aya mabuye hari abo yamaze gukomeretsa n’abo yateye ihungabana.
Umwe muri aba baturage baganiriye na TV1 yavuze ko ibuye ryamuguyeho ubwo yari agitetse ku mugoroba.
Uwo mugore ati “Ku mugoroba twari tutaranarya tugitetse, urumva nari ndi gusonga ubugari numva ibuye mu mugongo, amazi nari nagabanyije yo kongeramo iryo buye ryaguye muri ayo mazi”.
Aba baturage bavuga ko aya mabuye yatangiye guhungabanya abana. Umwe muri bo ati “Hano hirya hari umugabo ufite akana ngo karimo karashikagurika buri kanya”.
Uretse iki kandi hari umubyeyi uvuga ko yatumye umwana we w’imyaka 7 kujya kugura ibishyimbo ageze mu nziza ahura n’abiruka bahunga ayo mabuye, ajugunya ibiceri nyina yari amuhaye asubira mu rugo yiruka.
Ati “Ushobora gutuma umwana nko guhaha hirya aho aho amabuye aturuka ugasanga umwana bamumennye umutwe, nimugoroba natumye umwana kugura ibishyimbo yagarutse yiruka n’ibiceri abitaye aha hirya ngo bari guhubuka buri wese agongana n’undi, undi agongana n’undi”.
Aba baturage bavuga ko kuba aya mabuye amaze iminsi irenga itatu abanyerondo ntawe barafata uyatera, ngo bigaragaza ko abanyerondo badakora neza akazi kabo, bagasaba ko bakongerwa kugira ngo umutekano urusheho gucungwa neza.
Rutubuka Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanyinya avuga ko aya mabuye ashobora kuba aterwa na bamwe mu baturage. Yavuze ko iki kibazo Polisi yatangiye kugikoraho iperereza igendeye ku makuru abaturage batanga kugira ngo hamenyekane aho aya mabuye aturuka.
Ati “Twasanze ari byiza ko twifashisha urwego rwa polisi rukadukorera iperereza rushingiye ku makuru ruhabwa n’abaturage”.
Rutubuka yizeza abaturage ko nta kibazo cy’umutekano gihari, akavuga ko ikibazo cy’aya mabuye ubuyozi buragikurikirana, bakamenya ababyihishe inyuma baba ari abagirwa inama bakazigirwa, baba ari abahanwa bagahanwa.
Ikibazo nk’iki ntabwo ari ubwa mbere kibaye muri aka gace, kuko mu mezi atatu ashyize abo mu mudugudu wa Rutagara ya mbere batewe amabuye ku mazu. Bavuga ko iki kibazo gikwiye gushakirwa umuti urambye.
Rutubuka Emmanuel
Uretse mu karere ka Nyarugenge ahandi haherutse kumvikana ikibazo cy’amabuye aterwa ni mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara. Aya mabuye yaterwaga n’imbaraga zidasanzwe akagwa ku nzu y’umuturage umwe yahagaze nyuma y’uko inzego z’umutekano zisabye ba nyiri urugo kutazongera gucokoza akazu bivugwa ko kabamo ‘Nyabingi’.