AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyuma y’abishwe bazira kwiba igitoki, undi w’i Nyamagabe yishwe azira kwiba inkwavu eshanu

Nyuma y’abishwe bazira kwiba igitoki, undi w’i Nyamagabe yishwe azira kwiba inkwavu eshanu
7-03-2017 saa 22:47' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5679 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, yataye muri yombi abagabo 4 bakekwaho kwihanira bagakubita umuntu bakekagaho kwiba inkwavu 5 bikamuviramo urupfu. Ibi bibaye nyuma y’iminsi micye hari abandi babiri bishwe mu Burasirazuba bazira kwiba igitoki.

Uwakubiswe bikamuviramo urupfu ni Bikorimana Jean, wari utuye mu murenge wa Mbazi, akaba yarakubiswe n’abaturage bari barangajwe imbere n’abantu 4, ubu bakaba barafashwe bakaba bafunze mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP André Hakizimana yamaganye ibi byakozwe n’aba baturage, avuga ko bagomba kumenya ko kwihanira bihanwa n’amategeko, anasaba abaturage gucika ku muco wo kwihanira, ahubwo abafitanye ibibazo n’amakimbirane bakihutira kubimenyesha inzego z’ibanze cyangwa iza Polisi, byananirana bakitabaza ubutabera ngo ibibazo byabo bishakirwe umuti.

Yavuze kandi ko aba bane bamaze gufatwa bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Bikorimana bazashyikirizwa ubutabera kandi ko nibigaragara ko hari abandi babigizemo uruhare nabo bazafatwa.

Aha yavuze ati :”Iperereza rirakomeje, hagize undi bigaragara ko yagize uruhare mu rupfu rwe nawe tuzamufata ashyikirizwe ubutabera. Abantu bamenye ko kwihanira ari umuco mubi kandi bitemewe mu Rwanda. Kwica umuntu utamuhaye amahirwe ngo yisobanure ntibyemewe.”

Iyicwa rya Bikorimana wishwe akekwaho kwiba inkwavu, rije nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 4 Werurwe rishyira ku Cyumweru tariki 5 Werurwe 2017, umukuru w’umudugudu wa Karuhura mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, yishe umuturage wari uraye irondo mu mudugudu we amushinja kumwiba igitoki cyari kibonywe ku gasozi n’abari baraye irondo barimo n’uyu wishwe. Uyu mukuru w’umudugudu yatawe muri yombi.

Mbere yaho gato kandi, no mu karere ka Rwamagana hari umukozi ushinzwe ibijyanye n’imisoro na we uherutse kwica umuntu amuziza igitoki, na we akaba yarabyukijwe n’abantu bamubwira ko bamwibye agahita atangira gukubita umuntu wakekwaga kugeza amwishe, uyu muyobozi na we ubu akaba afunzwe.

Ingingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Naho iyo uwakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA