AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti undi musirikare ukomeye

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti undi musirikare ukomeye
23-06-2021 saa 10:05' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2218 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu mapeti Colonel Muhizi Pascal agirwa Brigadier General.

Brigadier General Muhizi Pascal yazamuwe mu mapeti kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021 nk’uko bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda.

Iri tangazo ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu rivuga ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga z’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu mapeti Colonel Muhizi Pascal akaba yahise ahabwa ipeti rya Brigadier General.

Iri tangazo kandi rivuga ko iri zamurwa mu mapeti ryakorewe Colonel Muhizi Pascal rihita ritangira kubahirizwa.

Brigadier General Muhizi Pascal asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro mu Ntara y’Ibirengerazuba.

Muhizi Pascal uyobora ingabo muri kariya gace gakunze kwibasirwa n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda, akunze kuganiriza abaturage mu bikorwa byo kubakangurira kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Iri zamurwa mu mapeti ryakorewe Muhizi Pascal, ribaye nyuma y’iminsi micye n’ubundi Perezida Kagame azamuye mu mapeti abasirikare bakuru ndetse agahita anabaha inshingano nshya mu gisikare cy’u Rwanda.

Mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 05 Kamena 2021, Perezida Kagame yazamuye mu mapeti Mubarakh Muganga wari ufite ipeti rya Major General, ahabwa ipeti rya Lt. General ndetse akaba yarahise anagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Icyo gihe kandi Perezida Kagame yahise aha inshingano nshya Lt General Jean Jaques Mupenzi yari asimbuje Mubarakh Muganga, we ahita agirwa Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere.

Lt General Jean Jaques Mupenzi na we yasimbuye Maj. General Emmanuel Bayingana wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda.

Mu cyumweru gishize tariki 18 Kamena 2021 kandi Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare bane bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bagirwa ba Colonel. Aba basirikare barimo Ronald Rwivanga usanzwe ari Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA