AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barenga ibihumbi 4

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barenga ibihumbi 4
27-01-2022 saa 11:29' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2278 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika yazamuye mu mapeti Abapolisi 4 592 barimo bane bahawe ipeti ryo hejuru rya Assistant Commissioner of Police (ACP).

Iri zamurwa mu mpateri ry’Abapolisi 4 592 ryakozwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022.

Mu bazamuwe mu ntera bagahabwa ipeti rya ACP bavuye ku rya CSP, ni Sam Bugingo uyobora ishami rya Polisi rishinzwe kurinda abanyacyubahiro, Aloys Munana Burora, uyobora ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzuzi bw’ibinyabiziga ; Edmond Kalisa uyobora Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba na Rutagarama Kanyamihigo, uyobora ishami rya Polisi rishinzwe ubufasha (PSU) ubu akaba ari mu butumwa bwa MINUSCA muri Centrafrique.

Nanone kandi mu bazamuwe mu mapeti, barimo batatu bahawe ipeti rya CSP (Chief Superintendent of Police) bavuye ku ipeti rya SSP (Senior Superintendent of Police) hakaba n’abandi babiri bavanywe kuri iri rya SSP (Senior Superintendent of Police) bagahabwa irya SP (Superintendent of Police).

Hari n’abandi 100 bahawe ipeti rya SP (Superintendent of Police) bavuye kuri CIP (Chief Inspector of Police).

Harimo kandi Abofisiye 266 bahawe ipeti rya CIP (Chief Inspector of Police) bavuye ku ipeti rya IP (Inspector of Police), 638 bahawe ipeti rya IP (Inspector of Police) bavuye ku rya AIP (Assistant Inspector of Police) ; 56 bahizwe bat Chief Sergeant (C/SGT) bavuye ku ipeti rya Senior Sergeant (S/SGT).

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA