AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Polisi yafunze uwashatse kugonga abishimiraga intsinzi y’Amavubi

Polisi yafunze uwashatse kugonga abishimiraga intsinzi y’Amavubi
27-01-2021 saa 18:20' | By Editor | Yasomwe n'abantu 6812 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Ndayisaba Fabrice wari utwaye imodoka mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri wagendaga ku muvuduko ukabije ndetse akaba yashatse kugonga abaturage bari biraye mu mihanda bishimira intsizi y’Amavubi.

Polisi y’u Rwanda yerekanye uyu Ndayisaba Fabrice nyuma y’uko hari amashusho yagiye akwirakwizwa ku mbuga Nkoranyambaga nka Twitter, abantu basaba ko umuntu wagenda kuri uriya muvuduko akwiye gukurikiranwa.

Ubwo polisi yerekanaga uyu mugabo, yavuze ko yamutaye muri yombi “nyuma y’aho yari atwaye ikinyabiziga ku muvuduko ukabije saa 23h13 z’ijoro ryakeye mu Karere ka GasaboDistrict ndetse yari agiye kugonga itsinda ry’abantu bishimiraga intsinzi.”

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Afrika Sendahangarwa Apollo yavuze ko Ndayisaba yafashwe “kubera ko yari atwaye ikinyabiziga ku muvuduko ukabije, atwaye yanyoye ibisindisha kandi abangamiye abandi bakoresha umuhanda ndetse yafashwe uruhushya rumwemerera kugenda rwarangiye.”

Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no kwita ku mutekano w’abandi bakoresha umuhanda ndetse n’uwabo.

Ubutumwa bwayo bugira buti “kandi kirazira gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha. Mukomeze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.”

Polisi y’u Rwanda kandi uyu munsi yakebuye Abanyarwanda baraye biraye mu mihanda ubwo bishimiraga intsinzi bakirengagiza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zirimo Guma mu Rugo ndetse n’amasaha ntarengwa yo kugera mu rugo.

Yavuze ko Ikipe y’Igihugu Amavubi izegukana izindi ntsinzi nyinshi bityo igihe cyo kuzazishimira gihari ariko bidakozwe muri ibi bihe bishobora kuviramo abantu kwandura kiriya cyorezo kica.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA