Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirikakwira ry’icyorezo cya coronavirus yahawe izina rya COVID-19 yahagaritse serivise ebyiri mu zo yatangaga.
Izo serivise zahagaritswe by’agateganyo ni serivise yo gusuzumisha ibinyabiziga (Controle technique) na serivisi yo gushaka impushya zo gutwara ibinyabiziga (Permi de conduire).
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa polisi CP Kabera John Bosco, Polisi y’ u Rwanda yagize iti “Kwirinda no kurinda abandi ni inshingano ya buri wese”.
Polisi y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika izi serivise nyuma y’amabwiriza ya guverinoma y’u Rwanda arimo ko ingendo ziva mu karere cyangwa mu mujyi zijya mu wundi zahagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’ibyumweru 2 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus.
Umuyobozi w’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima WHO aherutse gutanga ubutumwa buvuga ko coronavirus idafite ubushobozi bwo gutembera mu kirere ngo ive ahantu hamwe ige ahandi itahajyanywe n’abantu. Niyo mpamvu ingamba ikomeye yo kwirinda ikwirakwira ry’iyi virusi imaze kwica abantu barenga ibihumbi 14 ku ari ukwirinda ingendo zitari ngombwa.