AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Polisi yatangiye gufata bamwe mu batinya imbeho yo muri sitade bagakwepa bakitahira

Polisi yatangiye gufata bamwe mu batinya imbeho yo muri sitade bagakwepa bakitahira
3-07-2020 saa 18:04' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7919 | Ibitekerezo

Guhera saa tatu za nimugoroba, Polisi hirya no hino mu gihugu itangira gufata abanyamaguru n’abatwaye ibinyabiziga ibasaba ibisobanuro byatumye bageza aya masaha batarataha kandi amabwiriza yo kwirinda Covid-19 avuga ko ayo masaha bakabaye bari mu rugo. Benshi mu bo twaganiriye bavuga ko batinye imbeho yo kurara muri sitade bukabakeraho, gusa aba Polisi yatangiye kubafata kandi ibihano bikomeye birabategereje.

Ubusanzwe iyo Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali ifashe abanyamaguru bagenda nyuma ya saa tatu z’ijoro, barafatwa bakarazwa muri sitade bibutswa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus. Iyo abafashwe batwaye ibinyabigiza, nabo barazwa muri sitade ariko bo hiyongeraho gucibwa ibihano by’amafaranga 25.000 hakiyongeraho ko ikinyabiziga gifungwa iminsi 5.

Guhera mu ntangiro z’icyumweru gishize, ikinyamakuru Ukwezi cyatangiye gukurikirana inkuru ijyanye n’uburyo bamwe mu batwara ibinyabiziga cyane cyane abamotari, babwirwa kujyana ibinyabiziga byabo muri sitade bagakwepa. Abenshi bahuriza ku kuba imbeho yo muri sitade yagira ingaruka ku buzima bwabo.

Mu mugoroba wa tariki 28 Kamena 2020, ahagana saa tatu n’iminota 15, umunyamakuru wacu wari mu gace ka Nyabugogo mu mujyi wa Kigali hafi y’ahitwa ku Mashyirahamwe, yaganiriye n’abamotari babiri biyemereraga ko batswe ibyangombwa n’abapolisi bakabasaba kujya muri Sitade ya Nyamirambo ariko ngo babasigiye ibyangombwa barigendera batinya imbeho yabica baraye ijoro ryose muri sitade.

Umwe ati : "Njye nagize ikibazo moto yanga kwaka mpamagara umukanishi, byakemutse isaha zenda kugera ntakundi nari kubigenza. Ndwara indwara ya Asima, aho kurara muri sitade nakwemera bakazanca amande bashaka ariko nkarengera ubuzima bwanjye, Nzategereza icyo bazantegeka ariko kurara muri sitade bugacya nubundi nshobora no gupfa kuko mfite n’ipombo imfasha guhumeka ariko ntayo nari nagendanye, ngize ikibazo ntayifite nahita mpfa"

Tariki 30 Kamena 2020 kandi twaganiriye n’umuturage wafatiwe ahitwa Rwandex atwaye imodoka ye bwite, arayiparika ataha n’amaguru, aho yavugaga ko atuye mu Rugunga. Uyu yabwiye umunyamakuru ko yanze gukomeza kugenda mu modoka ngo batongera kumufata kandi ibyangombwa by’imodoka nabyo babimwambuye. Uyu ngo bamwohereje muri IPRC Kigali mu karere ka Kicukiro, asanga narara muri sitade aza kuzahazwa n’imbeho kandi ngo akazi akora nako atabashije kuboneka bucyeye bahita bamwirukana. Nawe yadutangarije ko azirengera ingaruka kuko abona ntakundi yabigenza.

Ku ruhande rwa Polisi ariko, abakora ibi ngo bazahura n’ingaruka ndetse bamwe muri bo byatangiye kubageraho. Kuri uyu wa 3 Nyakanga 2020, Polisi yerekanye bamwe mu batorotse nyuma yo kubwirwa n’abapolisi ko bagomba kujya kuri sitade, muri aba umwe muri bo nawe yemeza ko yabitewe no gutinya imbeho. Aba beretswe itangazamakuru bari kumwe n’abafashwe bacuruza magendu.

Umwe mu batarubahirije ayo mabwiriza, we yafashwe muri Gicurasi hakiriho gahunda yo gutaha saa mbiri, bamubwira kujya kuri sitade yanga kujyayo, hanyuma afatwa kuri uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga 2020 ubwo yari agiye gufata ibyangombwa bye byafashwe na Polisi. Mu gusobanura icyabimuteye ati “Impamvu ntagiye kuri sitade ni uko nagize ubwoba kuko abantu bari barambwiye ko umuntu ararayo, numva ibyangombwa byanjye nzabikurikirana nkabigomboza.”

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, asobanura ko aba bose bagiye gufatirwa ingamba. Aha yagize ati : "Hari n’abo Polisi ihagarika barenze ku masaha bakabyanga, turagirango tubwire abantu ko ibi bintu bitemewe, ingamba zikomeye zigiye gufatwa. Abantu bose bakwiriye guharanira kwimakaza gahunda ya ’Ntabe ari njye wanduza abandi’.”

REBA UMUHANGO WE KWEREKANA ABARENZE KU BWABWIRIZA N’ABAKOZE IBINDI BYAHA MURI VIDEO HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA