Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo risobanura iby’abasirikare bayo babiri bambutse umupaka w’u Rwanda w’i Rubavu bagafatirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kikaba gisobanura ko bawambutse by’impanuka nabo bisangayo batabizi.
Muri iri tangazo igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kivuga ko ku Cyumweru tariki 15 Mata ahagana saa mbiri z’ijoro, aribwo umusirikare umwe w’umu Lieutenant n’umwe mu basirikare yari ayoboye, bisanze barenze umupaka w’u Rwanda na Congo ubwo bari mu bikorwa byo gucunga umutekano mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Ubwo bisangaga muri Congo mu buryo nabo batari bamenye, bahise bafatwa n’ingabo z’igisirikare cya Congo nazo zarimo zicunga umutekano ku mupaka w’ibihugu byombi.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango yasobanuye ko kwambuka umupaka ntibabimenye byatewe ahanini n’uko nta bimenyetso bigaragarira ijisho bigaragaza urubibi rugabanya ibihugu byombi.
Yagize ati “Iki kibazo cyatewe n’uko urubibi rutagaragara neza hagati y’u Rwanda na RDC. Ni ibintu bibabaje ariko bibaho, cyane ko natwe twasubije abasirikare ba FARDC inshuro nyinshi, babaga bambutse umupaka ku ruhande rwacu. Nk’urugero twasubije abasirikare 34 ba FARDC muri RDC hagati ya 2016 na 2018.”
Umuvugizi w’iIgisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col Munyengango Innocent