Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko kuva abasirikare b’u Rwanda bagera muri Mozambique mu butumwa baherutse kujyamo, bagabye ibitero bitandukanye ku nyeshyamba ndetse bikanagwamo zimwe muri zo ariko ko hari umusirikare umwe w’u Rwanda wabikomerekeyemo.
Byatangajwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane cyarimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Muri iki kiganiro cyagarukaga ku butumwa bw’Ingabo z’u Rwanda ziherutse kujya muri Mozambique mu butumwa bwo guhashya imitwe y’Iterabwova, Col Ronald Rwivanga yavuze ko kuva ingabo z’u Rwanda zagerayo zimaze gukora ibikorwa bitandukanye byazijyanye.
Yavuze ko ingabo z’u Rwanda ubu ziri mu bice binyuranye muri kiriya gihugu ari byo Palma, Afungi, Mueda na Awasse.
Ingabo z’u Rwanda zagabye ibitero ku mutwe w’inyeshyamba uri mu gace ka Awasse tu itariki ya 24 Nyakanga, zivuganamo bane muri zo ndetse hanafatwa bimwe mu bikoresho bya gisirikare zari zifite.
Col Ronald Rwivanga yavuze kandi ko uwo munsi ingabo z’u Rwanda zivuganye abandi barwanyi babiri bari kuri moto aho bafatanywe mudasobwa n’inyandiko ziri mu Kiswahili.
Nanone ku wa 26 Nyakanga, ingabo z’u Rwanda ziri Awasse zagabweho igitero n’inyeshyamba ariko isanga ziryamiye amajanja zihita zizisubiza inyuma ndetse zinicamo abarwanyi babiri ariko ku bw’amahirwe macye umusirikare w’u Rwanda arahakomerekera.
Ubwo uwo musirikare wa RDF yajyanwaga kwa muganga, inyeshyamba zateze ingabo z’u Rwanda ariko zihita zizikubita incuro.
Col Ronald Rwivanga ati “Aho twagiye duhura n’umwanzi twaramuneshaga, tukamwirukankana tukamwica. Umusirikare umwe ni we wakomeretse ariko nawe ari kwitabwaho.”
Col Ronald Rwivanga uvuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zimaze gukora ibikorwa byinshi bitandukanye kandi zikaba zimaze kwivugana inyeshyamba nyinshi, avuga ko ntagihe giteganyijwe zigomba kumara muri kiriya Gihugu ahubwo ko bizaterwa n’igihe icyazijyanye kizaba gikemukiye.
UKWEZI.RW