AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yafunze umugore wasutse amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana wabo wahise apfa

RIB yafunze umugore wasutse amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana wabo wahise apfa
26-09-2020 saa 11:06' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7438 | Ibitekerezo

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaza ko ko rwafunze Nyirahanyurwishaka Alphonsine ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa byateye urupfu aho yamennye amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana wabo w’umwaka umwe n’amezi ane bikamuviramo urupfu.

Nk’uko RIB yabitangaje, Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko byatewe n’amakimbirane yo mu rugo yari hagati y’uregwa n’umugabo we. RIB irongera gukangurira Abanyarwanda kwirinda amakimbirane hagati y’abashakanye kuko ariyo ntandaro y’ibyaya byinshi birimo n’ubwicanyi.

Uregwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA