AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yanyomoje amakuru y’ihunga rya Umuhoza Marie Michelle wahoze ari umuvugizi wayo

RIB yanyomoje amakuru y’ihunga rya Umuhoza Marie Michelle wahoze ari umuvugizi wayo
24-08-2020 saa 10:32' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 10460 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Marie Michelle Umuhoza wahoze ari umuvugizi warwo yagiye kwivuza mu mahanga kandi ko ari koroherwa.

Hari amakuru yakwirakwije mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru by’abarwanya Leta y’u Rwanda baba hanze y’igihugu, yavugaga ko Marie Michelle Umuhoza yahungiye muri Canada we n’umuryango we.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Marie Michelle Umuhoza akiri umukozi wabo wagiye kwivuza, akagenda mu buryo bwubahirije amategeko.

Yagize ati “Yagiye kwivuza, yari arwaye kandi yagiye mu buryo bwemewe n’amategeko. Ubu turavugana kuko ni umuntu wacu, tuba tugomba kuvugana ngo twumve uko ameze. Yanatubwiye ko amaze koroherwa.”

Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo Marie Michelle Umuhoza yagizwe umuvugizi wa RIB asimbuye Mbabazi Modeste.

Umuhoza yagiye kuri uwo mwanya asanzwe ari umugenzacyaha ari nawo mwuga we.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA