Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo wo mu karere ka Musanze wagaragaye muri video yakwirakwiye ku mbuga nkora avuga ko akiza coronavirus.
Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yatangaje ko uyu mugabo witwa Ndamyabera Reverien akurikiranyweho ibyaha bibiri : Gukirakwiza ibihuha no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 16 Werurwe 2020
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya coronavirus biremezwa n’ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima ko bishobora kuvura icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abantu 8 013 mu barenga 200 000 bamaze kwandura.
Ingingo ya 39 y’ Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agatangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.