Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi abakoresha 2 bakurikiranyweho gukoresha abana imirimo ibujijwe n’ amategeko.
Bibaye mu gihe hashize iminsi 2 gusa BTN TV itangaje inkuru y’ abana bo mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo bakoreshwa akazi ko gutunda ibisheke bagahembwa amafaranga 25 kuri buri mutwaro bagejeje kuri kaburimbo.
Abatawe muri yombi ni Karenzi Jean de Dieu na Bizimana Jean Pierre , bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB mu murenge wa Murambi.
RIB irashimira abatanze amakuru yatumye abakekwa bafatwa, irasaba n’undi wese ubona ibyaha nk’ibi byo guhohotera abana bikorwa kubiyimenyesha kugira ngo bakurikiranwe.