AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yataye muri yombi abayobozi b’ umudugudu bakurikiranyweho kunga mu kibazo cyo gusambanya umwana

RIB yataye muri yombi abayobozi b’ umudugudu bakurikiranyweho kunga mu kibazo cyo gusambanya umwana
9-03-2020 saa 14:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4642 | Ibitekerezo

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abayobozi b’umudugudu bakurikiranyweho guhishira uwakoze icyaha cyo gusambanya umwana mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu.

Mu butumwa RIB yashyize kuri twitter batawe muri yombi ni umukuru w’ Umudugudu wa Kiruhura mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu Niyigaba Francois, Niyonzima Pierre Celestin, ushinzwe ubuhinzi, Ntizihabose Gilbert ushinzwe iterambere na Hakizimana David ushinzwe umutekano.

Mu gihe iperereza rikomeje, RIB irongera kwibutsa abanyarwanda cyane cyane abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’ababyeyi, ko guhishira icyaha cyo gusambanya umwana bunga umuryango w’uwakoze icyaha n’uw’uwagikorewe ari icyaha gihanwa n’amategeko.

RIB irashishikariza buri muturarwanda kwihutira gutanga amakuru igihe cyose amenye ko icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe kugirango gicike burundu mu gihugu cyacu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA