AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yataye muri yombi bamwe mu bayobozi bakomeye mu karere ka Nyaruguru

RIB yataye muri yombi bamwe mu bayobozi bakomeye mu karere ka Nyaruguru
12-06-2020 saa 10:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3203 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko RIB rwafunze Ruzima Serge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru na Nsengiyumva Innocent, umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange(Division Manager) muri aka Karere.

RIB yatangaje ko bombi bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwakira ruswa, gukoresha inyandiko mpimbano, Gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite no kunyereza umutungo wa Leta.

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera kwibutsa ko umuntungo wa Leta ari ntavogerwa kandi itazihanganira umuntu wese uzawukoresha nabi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA