Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umuyobozi w’umudugudu n’ushinzwe umutekano muri umwe mu midugudu wo mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo bakekwaho kunyereza ibiginewe abatewe ubukene n’ibihe bidasanzwe bya coronavirus.
Mu butumwa RIB yashyize kuri twitter yavuze ko aba bayobozi ubu bafungiwe kuri Post ya RIB ya Ndera mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irakangurira abaturage gutanga amakuru ku banyereza ibyo kurya leta yageneye abagizweho ingaruka na #GumaMuRugo kubera kwirinda icyorezo cya COVID19 kugirango bafatwe bashyikirizwe Ubutabera.