AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yemeje itabwa muri yombi rya Kizito Mihigo inavuga ibyaha akurikiranyweho

RIB yemeje itabwa muri yombi rya Kizito Mihigo inavuga ibyaha akurikiranyweho
14-02-2020 saa 13:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8299 | Ibitekerezo

Urwego rw’ Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwatanye muri yombi Umuhanzi Kizito Mihigo, akekwaho ibyaha birimo na ruswa.

Mu gitondo cy’ejo tariki 13 Gashyantare 2020 nibwo mu itangazamakuru hatangajwe ko Kizito Mihigo yafatiwe ku mupaka w’ u Burundi ashaka kujyayo.

Mu butumwa RIB yashyize kuri twitter kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020, yanditse ko kuwa 13/2/2020 ku gicamunsi Inzego z’Umutekano zashyikirije RIB umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.

RIB yakomeje ivuga ko akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Iti “Iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugirango dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha”.

Tariki ya 27 Gashyantare 2015 ni bwo Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 ahamijwe n’urukiko rukuru ibyaha bibiri ari byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi harimo n’umukuru w’igihugu n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Tariki ya 15 Nzeri 2018 nibwo Kizito Mihigo ku mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika yafunguwe afungurirwa rimwe na Ingabire Umuhoza Victoire n’abandi bagororwa 2140 nk’uko byari byemerejwe mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki ya 14 Nzeri 2018.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA