Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa 17 Nyakanga 2020 yeretse itangazamakuru abantu 57 barimo abafite amapeti akomeye bafatiwe mu mitwe itandukanye irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
RIB yavuze ko ibakurikiranyeho ibyaha birimo kurema imitwe yitwara gisirikare, ubwicanyi n’ibindi byaha bitandukanye bafatiwe mu mashyamba ya Congo bari mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Aberekanwe ni abari mu mitwe inyuranye irimo FLN, RUD Urunana P5 na FDLR. Harimo n’abateye mu Kinigi muri 2019.
Mu byiciro by’amapeti yabo harimo abo mu cyiciro cy’aba general 5, aba Colonel 3,aba Lieutenent Colonel 2 n’abandi bafite amapeti yo hasi.
Bavuga u Rwanda rubafashe neza n’ubwo bakurikiranyweho ibyaha bakaba banafunze bavuga ko babayeho neza bagereranyije n’uko bari babayeho mu buzima bw’inyeshyamba.
RIB yavuze ko barimo abazaburanishwa n’inkiko za gisirikare abandi baburanishwe n’inkiko zisanzwe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dominique Bahorera avuga ko bamwe mu bafashwe baba barahinduye amazina ku buryo biba ngombwa gushaka amazina yabo bwite.
Avuga ko muri aba bafashwe harimo abo ku rwego rwa General batanu barimo Gen. Irakiza Fred na Habyarimana Joseph.
Uyu muvugizi wa RIB uvuga ko mu bafashwe harimo umusivile umwe, avuga ko hari abazashyikirizwa Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, abandi bagahabwa ubwa gisivile kugira ngo bukore dosiye bashyikirizwe Inkiko.
Aba bantu baje biyongera ku bandi bagiye bafatwa mu bihe byatambutse barimo abafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo bahaburanire.
Mu mpera za 2018, FARDC yafashe Ignace Nkaka wari uzwi nka La Forge Fils Bazeye wabaye umuvugizi wa FDLR, ndetse na Col Jean Pierre Nsekanabo alias Abega wari ashinzwe iperereza muri uyu mutwe.