AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rubavu : Abaturage bashatse gukubita gitifu w’ umurenge abashinzwe umutekano baramutabara

Rubavu : Abaturage bashatse gukubita gitifu w’ umurenge abashinzwe umutekano baramutabara
17-03-2020 saa 21:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6465 | Ibitekerezo

Mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, habereye imvururu ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin n’ aba-DASSO bari mu gikorwa cyo gusenya inzu yubatswe nta byangombwa.

Byabereye mu kagari ka Rwaza, Umudugudu wa Mushoko, ahagana saa cyenda n’igice z’igicamunsi kuri uyu wa Kabili tariki 17 Werurwe 2020.

Nkurunziza Faustin yatangarije UKWEZI ko abaturage bashatse kumukubita bari nk’ 150. Ngo bisa n’aho ibyo bakoze bari babiteguye kuko basanzwe babizi ko kubaka nta byagombwa ari ikosa.

Ubuyobozi bw’ umurenge wa Rugerero ngo bwari busanzwe bufite amakuru ko iyo nzu bari bagiye gusenya yubatswe ihagarikiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ akagari ka Rubona mu murenge wa Nyamyumba.

Ati “Abaturage babonye igikorwa tukigeze hagati baramuhamagara araza aduteza abaturage baradusagarira , twitabaza polisi yo ku karere iraza irabadukiza”.

Nkurunziza avuga bari barasabye abaturage kwikuriraho iyi nzu ntibabikora, bituma nk’abayobozi bafata icyemezo cyo kujya kuyikuraho.

Abaturage ngo igihe bari barahawe cyari cyararenze kandi aho iyi nzu yubakwaga igishushanyo mbonera cyahageneye ubwoko bw’inzu bugomba kuhubakwa kuko ari mu mujyi wa Gisenyi.

Nshimiyimana Thacien, Umunyamabanga Nshingwakobwa w’ Akagari ko mu murenge wa Nyamyumba na Mukanoheri Donatha basa n’aho aribo bayoboye igitero cyo gukubita gitifu Nkurunziza n’abakozi ba DASSO batawe muri yombi ubu bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Gisenyi.

Nkurunziza asaba abaturage kujya bakurikiza amategeko n’amabwiriza yo kubaka mu mujyi ariyo gusaba ibyangombwa byo kubaka.

Avuga ko nabo gusenyera umuturage wubatse ntabyangombwa batabikora bishimye kuko baba babona ko uwo muturage haribyo yari yaratakarije kuri iyo nzu . Gusa ngo bagomba kuyisenya kugira ngo n’abandi baturage bibabere isomo kandi n’igishushanyo mbonera cyubahirizwe.

Mu byabaye igisa n’igiteye urujijo ni uko Umunyabanga Nshingwabikorwa w’ akagari byabereyemo ngo atigeze agera aho iki gikorwa cyabereye akaba atigeze anitaba telefone y’ umuyobozi wa Polisi mu karere na Nkurunziza yamuhamagara ntiyitabe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA