AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rubavu : Basanze umubiri w’umugore mu nzu wahiye wakongotse

Rubavu : Basanze umubiri w’umugore mu nzu wahiye wakongotse
29-01-2021 saa 11:20' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2129 | Ibitekerezo

Mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, basanze umubiri w’Umugore mu nzu yahiye yakongotse n’uburiri yaragaho ariko inzu yo ntacyo yabaye.

Uyu nyakwigendera witwa Uwizeyimana Grace yari asanzwe yibana mu nzu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu akaba ari bwo basanze umubiri we mu nzu wahiye wakongotse.

Ubuyobozi mu nzego z’Ibanze, buvuga ko uyu mugore ukomoka mu Karere ka Ngororero ashobora kuba yazize umuriro w’imbabura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin avuga ko amakuru y’urupfu rw’uyu mugore yamenyekanye muri iki gitondo.

Yagize ati “Uko twe twabibonye twasanze mu cyumba cye hari imbabura hamwe n’uburiri biracyekwa ko ashobora kuba yaryamye iyo mbabura akaba ari yo itwika uburiri kuko ni bwo bwahiye n’ibiri mu cyumba cye kuko inzu yo nta n’amashanyarazi arimo kandi ntiyanahiye hahiye mu cyumba cye.”

Gusa abaturanyi ba nyakwigendera bo babibona ukundi, bavuga ko batumva ukuntu hahiye matela gusa ariko izu yose ntishye.

Aba baturage bakeka ko uyu mugore ashobora kuba yishwe, abamwivuganye bakaza kumutwikira mu nzu kugira ngo bayobye uburari.

Mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu, umubiri wa nyakwigendera wo wajyanywe gukorerwa isuzuma rya nyuma.

Photo : Igihe

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA