Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikombe mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu yafashwe yakira ruswa akekwaho ko yari yatse umuturage wubakaga urupangu nta bya ngombwa byo kubaka.
Kuri uyu wa 23 Mata nibwo uyu muyobozi yatawe muri yombi. Ibi byamenyekanye ubwo, umuturage witwa Mugwaneza Justine w’imyaka 28 yahamagara ubuyobozi avuga ko, yatswe amafaranga ibihumbi 25 yakirwa umuyobozi w’umudgudu wa Rebero Gasore Viateur kugira ngo akomeze yubake nta cyangombwa.
Nyuma yaho ngo uyu muyobozi w’akagari yaje kongera kubwira Mugwaneza ko agomba gutanga andi mafaranga ibihumbi 15,yakwanga agakuraho ibyo yubatse byose.
Amakuru agera k’Ukwezi avuga ko uyu muyobozi w’Akagari yakomeje kujya yandikira uyu mugore ubutumwa bugufi amusaba, kurangiza ibyo bavuganye yakwanga agasenyerwa.
Uyu mugore yabonye uyu muyobozi amurembeje amuha amafaranga ibihumbi bitanu bemeranya ko ibihumbi 10 bisigaye azabimuha tariki 23 Mata.
Ibihumbi 10 byari bisigaye yasabye uyu mugore kubimuhera umucurizi wa mobile money. Ubwe ahamagara,umu Agent amubwira ko hari umuntu,ugiye kumumuhera amafaranga ati “Uhite uyanyoherereza”.
Uyu mugore yayahaye, umucuruzi wa mobile money ahita ayoherereza gitifu, bamubaza niba yayabonye undi arikiriza,
Abakozi ba RIB bari hafi y’uyu mucuruzi wa mobile money bahise babaza nomero ayoherejeho basanga ni iya gitifu w’akagari ka Gakombe.
Bamugezeho basanga afite kuri telefone amafaranga 95 516 ariko message yayo yari amaze kwakira ibihumbi 10 igaragara kuri Screen ya Telefone.
Uyu mu Agent avugako asanzwe ,amwoherezaho,abantu batandukanye, bakamwoherereza amafaranga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu Tuyisenge Annociata yemereye Ikinyamakuru Ukwezi ko aya makuru ari impamo avuga ko kuri ubu uyu muyobozi w’akagari afungiye kuri RIB sitasiyo ya Gisenyi.