AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rubavu : Umugabo yagurishije inka imwe kabiri biteza amakimbirane ayakomerekeramo

Rubavu : Umugabo yagurishije inka imwe kabiri biteza amakimbirane ayakomerekeramo
2-05-2020 saa 14:23' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3961 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Sebarabona Theoneste w’imyaka 40 n’uwitwa Ndayambaye Kazungu bari kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Nyakiriba cyo mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu nyuma y’uko Sebarabona atemye Ndayambaje yarangiza nawe akikomeretsa.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gicurasi 2020 bibera mu rugo rwa Sebarabona.

Amakuru Ikinyamakuru Ukwezi cyamenye ni uko intandaro y’ uku gukomeretsanya ari inka Sebarabona yagurishije/ yagwatirije kabiri.

Ejo ku wa Gatanu, nibwo Ndayambaje yagiye kwa Sebarabona gutwara inka yari yaratangiye amafaranga, agezeyo ahahurira n’uwitwa Ndahayo Javan nawe yaje gutwara iyo nka avuga ko nawe yahaye amafaranga Sebarabona amubwira ko ingwate ari iyo nka.

Ibi byaje kubyara imvururu batangira gutongana maze Sebarabona atema bikomeye mu mutwe Ndayambaje nawe arikomeretsa bombi bajyanwa ku kigo nderabuzima.

Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiriba aganira na UKWEZI yemeje ko aya makuru ari ukuri.

Ati “Icyateye imvururu ni uko yagurishe inka abantu babiri,ntabwo ari ukugurisha ni ukugwatiriza, yagwatirije inka bamuha amafaranga ubwo yari ayakeneye, baje kuyitwara bibyara imvururu barashyamirana, bagiye kwa muganga nyuma yo kuva kwa muganga rero ubwo ubuyobozi buzabafasha yishyure”.

Tuyishimire avuga ko ibyo Sebarabona avugwaho byo kugwatiriza inka kabiri abantu babiri batandukanye abaye yarabikoze byaba ari ukubura ubunyangamugayo. Gusa ngo ntabwo yabyeza ijana ku ijana ko byabaye kuko uwa kabiri uvuga ko yahaye Sebarabona amafaranga ariko aterekanye recu (inyemezabwishyu) yayo, umwe niwe werekanye recu, inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana ngo hamenyekane neza ukuri kwabyo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA