Nyirarukundo Claudine wari umukozi wo mu rugo, mu murenge wa Rubavu yatawe muri yombi n’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho kwica abana babiri bo mu rugo yakoragamo afatanyije na mukase wabo.
Imirambo y’aba bana Mudatenguha Aswab mwene Nsengiyumva Ahmed na mubyara we Benimana Afia bose b’imyaka itatu, yabonetse mu cyobo kiri mu rutoki mu kagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Buhaza Rachel Mukarugambwa yabwiye UKWEZI ko amakuru y’ uko uyu mukobwa yaroze aba bana bayamenye ejo tariki 19 Ugushyingo 2019 yabyemeye.
Yagize ati “Nibyo abana bapfuye ku wa Mbere, umwe ni umukobwa afite imyaka 3 n’ amezi 4 undi ni umuhungu afite imyaka 3. Uwo mukobwa yabyiyemereye ejo, yari umukozi wabo. Uwo mukozi ngo bamuhaye amafaranga ibihumbi 10, bamuha n’ agafu ngo agashyire mu biryo by’ abana niko yarari kwivugira”.
Uyu mukozi ngo yabonye abana bapfuye abajyana mu cyobo kiri hafi yaho batuye kirimo amazi kugira abababona baze kugira ngo abo bana bishwe n’ amazi.
Umuvugizi w’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB Marie Michelle Umuhoza yemeje amakuru avuga ko Nyirarukundo Claudine na Umubyeyi Bibienne bakurikiranyweho kwica aba bana, gusa nta byinshi yatangaje kuri iki kirego kuko kikiri mu iperereza.
Ingingo ya 107 y’ Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.
Ibi bibaye mu gihe hashize amezi abiri gusa umukozi wo mu rugo wakoraga mu karere ka Burera yishe abana batatu nawe akiyahura.