Mu Muduguru wa Nombe mu Kagari ka Terimbene, mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, umukozi ucunga umutekano w’ikigo cya ISCO yarashe umuntu umwe muri babiri bikekwa ko bari baje kwiba aho acunga, ahasiga ubuzima.
Uyu musekirite witwa Mugemana Oswald w’imyaka 45 yarashe bariya bantu bivugwa ko bari bitwaje imihoro ubwo bari bagiye kwiba ku kigo cy’abashinwa kizwi nka China State cy’ubwubatsi.
Ubwo ngo bariya bantu bari baje kwiba hariya, uriya musekirite yabasabye gusubira inyuma barinangera ahubwo bashaka kumutema bauga ko imbunda ye itarimo amasasu ahita arasa mu mutima uwitwa Ndayambaje Festus ahita apfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Nyundo, Habimana Aron, yavuze ko uriya musekirite yarashe kuko yari ageramiwe.
Yagize ati “Bageze ku muryango ushinzwe umutekano arabahagarika banga guhagarara ahubwo bakaraga imipanga bashaka kumutema noneho na we mu kwirwanaho ahita arasa umwe mugenzi we abibonye ahita yiruka.”
Inzego z’umutekano zihutiye kuhagera aho uriya musekirite yahise anatabwa muri yombi ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Kanama kugira ngo habanze hakorwe iperereza.
Umurambo w’uwarashwe na wo wajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Gisenyi mu gihe imbunda yamurashe na yo yahise ifatwa na Polisi y’u Rwanda.
UKWEZI.RW