AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rubavu : Umusirikare wa RDF yarashe abantu batatu umwe ahita apfa

Rubavu : Umusirikare wa RDF yarashe abantu batatu umwe ahita apfa
11-08-2018 saa 14:39' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 8447 | Ibitekerezo

Umusirikare witwa Private Ngendahimana Jean Damascène, yarasiye mu kabari k’uwitwa Mugwaneza Christine abantu batatu, umwe ahita yitaba Imana abandi babiri bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri akaba ariho bari gukurikiranirwa n’abaganga.

Ibi byabaye ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, mu kabari gaherereye mu mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu ho mu Karere ka Rubavu.

Aba barashwe uko ari batatu ni Hakizimana Vincent, Benimana Jean Marie Vianney na Nzabahimana Theoneste.

Uwitwa Benimana Jean Marie Vianney niwe waje kwitaba Imana aguye mu bitaro bya Gisenyi aho babanje guhererwa ubuvuzi bw’ibanze nyuma yo kuraswa, mu gihe abandi boherejwe n’ibi bitaro mu bya Ruhengeri kugira ngo bakomeze kwitabwaho.

Barashwe n’umusirikare ufite ipeti rya Private mu ngabo z’u Rwanda witwa Ngendahimana Jean Damascene wari wambaye impuzankano ya gisirikare.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yazindutse akoresha inama muri iki gitondo ahumuriza abaturage anabasaba kwirinda amakimbirane kuko ari yo ntandaro y’ibyabaye byose.

Yagize ati “Mwakabaye mwatanze amakuru kare mukibona umusirikare ari kuvugana nabi n’abaturage, mukamenyesha inzego zimukuriye. Nk’abaturage muturiye umupaka mwakagombye kugira amakenga mukamenya niba atari n’uwa RDC waje”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA