Umusore w’imyaka 25 wo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 17 wiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9.
Kuri uyu wa 13 Mata 2020 nibwo uyu musore w’imyaka 25 tutaributangaze amazina ye kuko agifatwa nk’umwere bitewe n’uko atarahamywa n’icyaha yashutse uyu mukobwa ngo bage mu ishyamba.
Bageze mu ishyamba aramusambanya ariko mu kumusambanya ngo hari ibintu yamusezeranyije atamuhaye itangazamakuru ritaramenya.
Nyuma yo kuva mu ishyamba uyu musore yagiye iwabo n’umukobwa ajya iwabo. Abaturage bavuga ko mu by’ukuri intego umusore yari afite itari ukujya gutashya ahubwo yari agambiriye kugeza uyu mukobwa mu ishyamba ngo amusambanyirizeyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kanzenze Monique Nyiransengiyumva yatangarije UKWEZI ko uyu mukobwa yageze iwabo bamenya ko hari ibintu uyu musore yamwereye ntiyabimuha.
Ati “Ukuntu twabimenye ni uko ibyo umusore yari yasezeranyije umukobwa atabimuhaye, noneho ababyeyi barabimenya bagerageza guhuza uyu mukobwa n’umusore, umuyobozi w’umudugudu arabimenya niwe wabitubwiye”.
Uyu musore akimara kumenya ko byamenyekanye yahise atoroka kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari atarafatwa.
Umusore n’umukobwa baturanye mu kagari ka Nyamikongi gusa batuye mu midugudu itandukanye.
Uyu mukobwa yajyanywe mu bitaro bya Gisenyi kugira ngo ahabwe imiti yatuma atandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kugira ngo hakusanywe ibimenyetso bizifashishwa mu nkiko kuko gusambanya umwana utarageza ku myaka 18 ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda.
Nyiransengiyumva arasaba abakobwa kujya bumvira ababyeyi babo kandi bakirinda gushukishwa ibintu. Uyu mukobwa wasambanyijwe yari yagiye mu ishyamba mu buryo iwabo batazi.
Gitifu wa Kanzenze Nyiransengiyumva Monique