AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rulindo : Babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibiro 800 by’amabuye y’agaciro

Rulindo : Babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibiro 800 by’amabuye y’agaciro
28-03-2018 saa 07:57' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1217 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulingo ku itariki ya 25 Werurwe 2018, yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwiba ibiro 800 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu ruganda rucukura amabuye y’agaciro rwa Rutongo ruherereye mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko abafashwe ari Uwamahoro Daniel na Munyaneza Thacien, bakaba barafashwe ubwo bari bapakiye ayo mabuye atagira ibimenyetso mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite nomero iyiranga RAA 427T.

Yagize ati :”Iyi modoka yafashwe ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 25 Werurwe ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba. Uko aya mabuye yari apfunyitse ubwabyo byari biteye amakenga, ariko ikiyongeragaho nta n’ibyangombwa byemerera gucuruza aya mabuye aba bagabo bari bafite.”

Yakomeje agira ati :”Ubwo twari turimo kubabaza imvo n’imvano y’aya mabuye, aba bagabo babanje kutubwira ko ari abakozi b’uruganda rwa Rutongo, ariko tubajije mu ruganda rwa Rutongo batubwiye ko aba bombi batigeze bahakora.”

CIP Twizeyimana yavuze ko nubwo nyuma aba bakekwa baje kwemera ko aya mabuye bayibye mu ruganda rwa Rutongo babifashijwemo n’abakoze barwo, Polisi iracyakora iperereza ngo imenye aho aya mabuye yari aturutse haramuka hamenyekanye agasubizwa nyirayo kuko kugeza ubu ntawe uravuga ko ari aye.

Muri Mutarama uyu mwaka, Polisi ya Rulindo n’ubundi yari yafashe abagabo babiri bari bibye ibiro 419 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu ruganda rwa Rutongo.

Muri Werurwe umwaka ushize kandi, muri aka karere Polisi yahafatiye ibiro 600 by’amabuye y’agaciro yari apakiye mu modoka nayo adafite ibimenyetso.
Muri Nyakanga na none umwaka ushize, Polisi yafashe ibiro 540 by’amabuye y’agaciro byari byibwe mu ruganda rwa Rutongo.

CIP Twizeyimana yavuze ko Polisi yashyize imbaraga nyinshi mu guhashya abishora mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati ”Kugirango amabuye y’agaciro ave ahantu hamwe ajya ahandi haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga agomba gushyirwaho ibimenyetso, kandi agatwarwa n’abantu cyangwa kompanyi zibifitiye uburenganzira. Abayatwara muri ubu buryo rero baba bashaka kunyereza imisoro.”

Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese wiha gukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva kumezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000)


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA