AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rulindo : Polisi yarashe umugororwa washakaga gutoroka ahita apfa

Rulindo : Polisi yarashe umugororwa washakaga gutoroka ahita apfa
13-09-2020 saa 17:21' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9440 | Ibitekerezo

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Nzeri 2020, Polisi yarashe umugororwa washakaga gutoroka nk’uko byemejwe na Polisi, mugenzi we bari batorokanye we akaba yaje gufatwa mu gihe uwo warashwe we yahise ahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko uwarashwe ari uwitwa Maniragaba François wari warakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka ine azira icyaha cy’ubujura buciye icyuho, aho yakoraga ibikorwa byo gutobora amazu akiba abaturage.

Yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi, akaba yari atarajyanwa muri gereza kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho abakatiwe badahita bajyanwa muri gereza kurangiza ibihano byabo.

CP John Bosco Kabera avuga ko uwo warashwe yatorokanye n’undi ariko we akaza gufatwa. Yabwiye ikinyamakuru Ukwezi kandi ko batorotse mu gihe bari bagiye mu bwiherero, umupolisi wari ku burinzi akarasa uwo Maniragaba François undi we agatoroka akabura ariko nyuma akaza gufatwa.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko imfungwa zikekwaho ibyaha n’abagororwa bamaze gukatirwa badakwiye kugerageza gutoroka kuko bagomba gutegereza ubutabera cyangwa abakatiwe bakarangiza ibihano byabo aho gushaka gutoroka kuko ari byo bishobora kubashyira mu ngorane nk’izo.

CP John Bosco Kabera kandi avuga ko nta mupolisi uba yifuza kurasa imfungwa cyangwa umugororwa, ndetse ko habaho no kugerageza gukoresha ubundi buryo bwo kuburizamo igikorwa cyo gutoroka, bityo ko abacunzwe na Polisi nabo bakwiye kwirinda kugerageza kugorana batoroka. Avuga kandi ko RIB yatangiye iperereza kugirango hamenyekane neza uko icyo gikorwa cyagenze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA