Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018, mu mukoki wa ’Rwasama’ uri mu rugabano rw’Akarere ka Rulindo na Gasabo ahari umudugudu wa Gacyamo,akagari ka Kigarama mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru hatoraguwe umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko bivugwa ko yavuye iwe mu rugo mu mpera z’Icyumweru cyashize agiye gusenga i Kibeho bakaba bongeye kumubona muri iki gitondo yaramaze kwitaba Imana.
Abo mu muryango w’uyu mugabo wari ufite umugore n’abana batandatu bavuze ko yavuye mu rugo agiye gusengera i Kibeho mu mpera z’Icyumweru cyashize ariko ngo ku wa Gatandatu tariki 9 Kamena 2018, ariko ngo kuva ubwo ntibongeye kumuca iryera bamubonye muri iki gitondo yamaze gupfa
Bivugwa ko uyu nyakwigendera ubundi wari usanzwe aturuka mu murenge wa Ntarabana naho ni mu karere ka Rulindo, ngo yavanye n’abandi i Kibeho bari mu modoka ya Padiri wa Paruwasi ya Rutongo ariko ngo bageze aho kuri Paruwasi ya Rutongo mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 9 Kamena, ku mpamvu z’uko bwari bwije bafata umwanzuro wo kurara kuri Paruwasi ariko uyu nyakwigendera we yanga kuharara ari nabwo yahise ava aho aramanuka kuva ubwo bongeye kumenya amakuru ye muri iki gitondo.
Bikekwa ko iryo joro aribwo yahise apfa aho abo mu muryango we bavuga ko yaba yarishwe n’abantu bakamusiga muri uwo mukoki dore ko kuva kuri uwo wa Gatandatu batangiye kumushakisha bakaba bari baramubuze. kuva kuri Paruwasi ya Rutongo ugera ahari uyu mukoki yaguyemo harimo hafi ibirometero bibiri.
Bizimana Desire, Umukuru w’Umudugudu wa Marembo mu kagari ka Nyamwumba uhana imbibi n’uyu mudugudu wa Gacyamo nyakwigendera yaguyemo yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko aho basanze umurambo we yari atambaye inkweto bigaragara ko ari nk’abantu bahamurambitse bamaze kumwica kuko ngo n’amazi y’umugisha yari yakuye i Kibeho kari kakiri aho impande y’umurambo.
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Police biri Kacyiru gukorerwa isuzuma mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mugabo.