Umusirikare witwa Nsengimana Janvier ufite ipeti rya ’Capol’ uvugwaho kwica umugore we witwa Akimana Claudine bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko aho ngo yamwishe amukase ijosi agahita atoroka yafatiwe mu murenge wa Remera, akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba aho bivugwa ko hari n’indi migambi mibisha yari afite.
Uyu musirikare n’umugore we yishe bari batuye mu murenge wa Kisaro, akarere ka Rulindo ari naho yakoreye iki cyaha kuwa Mbere tariki 7 Gicurasi 2018, agahita atoroka akimara kwica umugore we
Capol Janvier ivugwa ko yabarizwaga mu ngabo z’u Rwanda aho bivugwa ko yakoreraga mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, binavugwa ko atari abanye neza n’umugore we aho bahoraga bajya kuburanira mu nzego za Gisirikare bashinjanya gucana inyuma no guhishanya imitungo nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro mu kiganiro yagiranye na Ukwezi.com.
Amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo yemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengano Inncocent wavuze ko uyu musirikare uvugwaho kwihekura yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 10 Gicurasi aho bamusanze I Ngoma ngo hari n’ibindi byaha yari agambiriye gukora.
Lt Col Munyengano kandi yakomeje avuga ko uyu musirikare kuri ubu agiye gushyikirizwa ubutabera akaryozwa icyaha yakoze cyo kwica uwo bashakanye.
Janvier aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica yahanishwa n’ingingo ya 124 ivuga ko iyo umuntu yishe uwo bashakanye ahanishwa igifungo cya burundu.