Mu masaha y’urukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017, abantu bitwaje intwaro bataramenyekana binjiye mu karere ka Rusizi bagera mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Ryankana mu mudugudu wa Kabuga, aho bishe abantu babiri babarashe hanyuma bagakomeretsa umuntu umwe. Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko aba bagizi ba nabi bahise bambuka bakajya i Burundi.
Lt Col René Ngendahimana, umuvugizi w’igisirikare cy’ingabo z’u Rwanda, avuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa saba z’igicuku, umwe mu bishwe akaba yari araye irondo ku kigo nderabuzima, mu gihe uwa kabiri wishwe we yari umwana muto w’imyaka 12 y’amavuko.
Lt Col René Ngendahimana, umuvugizi w’igisirikare cy’ingabo z’u Rwanda
Lt Col René Ngendahimana yatangaje kandi ko nyuma yo gukora ubwo bugizi bwa nabi bwo kwica abasivili, abo bantu bitwaje intwaro bahise bambuka bakajya mu gihugu cy’u Burundi, cyane ko n’ubusanzwe aho byabereye hari hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda avuga ko inzego z’umutekano zatangiye gukora iperereza kugirango hamenyekane abo bagizi ba nabi.