AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rusizi : Abitwaje intwaro bateye urugo rw’umuturage barasa umugore we arapfa

Rusizi : Abitwaje intwaro bateye urugo rw’umuturage barasa umugore we arapfa
28-12-2020 saa 11:00' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 3856 | Ibitekerezo

Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro baraye bateye urugo rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Mpongoro, Akagari ka Gatsiro, mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi barasa umugore we arapfa.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, ubwo uyu muturage witwa Bavugamenshi Fidele yaterwaga n’aba bagizi nabi bakica umugore we witwa Mukandayisenga Olive.

Amakuru avuga ko aba bagizi ba nabi binjiye muri uru rugo ahagana saa tatu z’ijoro batangira gusaka urugo basaba nyirurugo kubaha imbunda n’amafaranga ariko nyirurugo avuga ko nta mbunda atunze.

Bivugwa ko nyuma yo kumusaka bamutwaye arenga ibihumbi 400 Frw.

Mu gusohoka mu nzu batwaye ayo mafaranga, ni bwo nyakwigendera Mukandayisenga Olive yabakurikiye abatakambira abasaba ko byibuze bamusigiraho make, bahita bamurasa mu rubavu.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuze ko abateye uru rugo bari abantu batatu bambaye imyenda ya gisirikare kandi bahise amasura yabo nk’uko abaganiriye na Bwiza dukesha iyi nkuru babitangaje.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yemeje aya makuru avuga ko uyu mugore yamaze kwitaba Imana nyuma yo kuraswa n’abo bagizi ba nabi.

Meya Kayumba yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza bityo abaturage badakwiye gukuka umutima ahubwo bakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano kwicungira umutekano batanga amakuru ku gihe.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gihundwe, ari naho waraye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA