AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rusizi : Hafi y’ahaherutse kurasirwa abantu batatu, harasiwe abandi bamwe barapfa

Rusizi : Hafi y’ahaherutse kurasirwa abantu batatu, harasiwe abandi bamwe barapfa
20-06-2017 saa 19:34' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11200 | Ibitekerezo

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2017, abantu bataramenyekana umubare barasiwe mu mudugudu wa Gihigano mu kagari ka Ryankana ho mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, kugeza ubu abatuye muri ako gace bakaba bavuga ko hari abamaze gupfa n’ubwo bataramenyekana umubare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Theobald Kanamugire, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko nawe arimo gukurikirana iby’aya makuru, ibyo aza kudutangariza tukaza kubibagezaho mu gihe cya vuba.

Amakuru ya bamwe mu baturage, avuga ko n’ubwo abantu barashwe ari benshi, abahise bitaba Imana ari babiri, ababarashe nabo kugeza ubu bakaba bataramenyekana.

Aha hantu humvikanye urusaku rw’amasasu, ni hafi y’ahaherutse kurasirwa abandi bantu batatu, babiri bagahita bapfa umwe agakomereka. Icyo gihe hari mu masaha y’urukerera rwo ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017, ubwo abantu bitwaje intwaro binjiraga mu karere ka Rusizi bakagera mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Ryankana mu mudugudu wa Kabuga, bakica abantu babiri babarashe hanyuma bagakomeretsa umuntu umwe.

Icyo gihe, Lt Col René Ngendahimana, umuvugizi w’igisirikare cy’ingabo z’u Rwanda, yavuze ko abo bantu bari bitwaje intwaro bahise bambuka bakajya mu gihugu cy’u Burundi, cyane ko n’ubusanzwe aho byabereye ari hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA