Umusaza Karuhije Paul w’imyaka 83 y’amavuko n’umufasha we Kamunazi Marcelline w’imyaka 62, barembeye mu bitaro bitandukanye nyuma yo gukubitwa ubuhiri n’umuhungu wabo w’imyaka 30 wabazizaga ko hari umurima bagurishije ntibamuhe ku mafaranga, nyuma yo kubagira intere ashaka kubica ubu nawe akaba yatawe muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire, yemeje iby’aya makuru mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Yagize ati : "Ni uwitwa Habiyaremye Egide w’imyaka 30 wo mu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi, yakubise ubuhiri se na nyina barakomereka, bapfuye ko bagurishije umurima ntibamuhaho amafaranga. Uwo muhungu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyakabuye naho iwabo bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Mibirizi."
Uyu muvugizi wa Polisi akomeza avuga ko ibi byabaye mu masaha ya mugitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2017, ahagana saa kumi n’ebyiri. Nk’uko abaturage baturanye n’uyu muryango babivuga, uyu musore ngo yari afite gahunda yo kwica se na nyina hanyuma nawe imitungo isigaye akayigarurira kandi ngo n’ubusanzwe akunda gukora ibikorwa by’urugomo.
Hagati aho ariko, aba babyeyi bari bajyanywe mu bitaro bya Mibirizi biri mu karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, baje kuhakurwa kubera ukuntu bari bamerewe nabi cyane, umusaza Karuhije Paul ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) naho umufasha we ajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).