AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rusizi : Umwana w’imyaka 7 yaguye mu cyobo cyacukurwagamo amabuye arapfa

Rusizi : Umwana w’imyaka 7 yaguye mu cyobo cyacukurwagamo amabuye arapfa
23-12-2020 saa 10:19' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 917 | Ibitekerezo

Irankunda Blaise w’imyaka 7 yaguye mu cyobo cyacukurwagamo amabuye yo kubakisha giherereye mu gasantere ka Rugabano mu Mudugudu wa Rusunyu, mu Murenge wa Nkanka bimuviramo kwitaba Imana.

Ibi byabaye mu masaha ya saa sita yo ku wa 21 Ukuboza, ariko umurambo ukurwa muri iki cyobo saa moya z’ijoro.

Irankunda yaguye muri iki cyobo ubwo yari agiye kukivamamo amazi amaze igihe yarakiretsemo kubera ko kidaheruka gucukurwamo.

Bamwe mu batuye muri ako gace babwiye IGIHE ko bari basanzwe bagira impungenge z’iki cyobo cyacukuwemo amabuye ariko ntigisibwe.

Umwe muri bo ati “Iki cyobo cyarimo amazi kubera imvura, ejo umwana agiye kuvomamo agwamo, twari twarabwiye ubuyobozi ko bagisiba barabitwizeza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Nsabimana Kazungu Alex, yavuze ko bagiye guhamgaza uwacukuragamo kuko bari baramwandikiye ngo asibe iki cyobo ariko ntabikore.

Ati “Uwagicukuragamo twari twaramuhaye ibaruwa ngo azagisibe. Twavuze ko tumutumiza akaza tukamubaza icyo ibaruwa twamwandakiye yayikoresheje, ubundi agasabwa kuhasiba byanze bikunze. Iby’ubwishingizi bizakurikiranwa nyuma.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA