AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rwamagana : Abantu bitwaye intwaro binjiye mu rusisiro bazirika abaturage bicamo umwe

Rwamagana : Abantu bitwaye intwaro binjiye mu rusisiro bazirika abaturage bicamo umwe
12-05-2020 saa 18:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 17718 | Ibitekerezo

Abantu bataramenyekana bitwaje imbunda zirimo pistori n’imbunda z’ibikinisho n’intwaro gakondo biraye muri kamwe mu duce tugize akarere ka Rwamagana, batera ubwoba abaturage, abandi babazirikira ku biti baragije bicamo umwe, banarasa mu kirere baragenda.

Byabereye mu kagari ka Nyarukombe, mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba saa mbili z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere mu ijoro rishyira ku wa Kabili tariki 12 Gicurasi.

Aba bantu bagera ku icyenda nk’uko bivugwa n’abaturage. Abababonye bavuga ko bari barebare kandi ari ibisore. Ngo bajyaga ku rugo rw’umuturage bakamubuza gusohoka ubirenzeho bakamukubita cyangwa bakamutuka.

Abaturage bavuga ko uwakinguraga umuryango ngo arebe ibiri kuba, bahitaga bamufata bakajya kumuzirika. Umwe mu baturage bo muri aka gace yabwiye Radio na TV1 ko umwe muri aba bantu bataramenyekana yamukubise urushyi amubaza impamvu ari gukingura umuryango.

Ati “…Arangije arambwira ngo icara hasi, nicara hasi, anyambura telefone, ankubita n’urushyi hano, mu gihe ndi kugira ngo nsubire inyuma mpunge ahita akuramo pisitori”.

Undi muturage yagize ati “Twabonaga ari abasirikare bitewe n’uko njyewe uwaje iwanjye yamfatiyeho n’imbunda”.

Muri aba baturage hari abavuga ko aba bantu bababwiye ko uwo bashakaga bamubonye.

Aba baturage bakomeza bavuga ko aba bantu bakomeje bagera ku isantere bahasanga umupasiteri uzwi ku izina rya ‘Yangiriyeneza’ bamubohana n’abandi bantu ariko we bahita bamuteragura ibyuma baramwica.

Nyuma yo gukora ibi ngo bahise baburirwa irengero basiga imbunda y’igikinisho muri iyo santere basiga banarashe mu kirere byo gutera ubwoba abaturage bari bategetse kuguma mu mazu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko iperereza ryo gushakisha abo bantu ryatangiye.

Ati “Ni abantu baje bitwaje imbunda z’ibipupe barimo umwe ufite imbunda ntoya yo mu bwoko bwa masotera, baza ku kabari k’umuturage hano mubona duhagaze witwa Theophile, basangamo abantu bagera kuri batanu,barimo n’umugore umwe, abo basanzemo rero babahambiriye babashyira na sikoshi ku munwa. Umupasiteri wari muribo niwe bateraguye ibyuma baramwica barasohoka barasa hejuru bahasiga n’imbunda y’igipupe”.

Abaturage bavuga ko bafite ubwoba ko abo bantu bashobora kugaruka. Aho byabereye ni mu cyaro cyo mu karere ka Rwamagana ahegereye ku karere ka Kicukiro.

Meya Radjab ati “Ntabwo bamenye abo aribo ariko inzego zibishinwe zatangiye iperereza zirimo zirabikora neza turizera ko mu gihe cya vuba bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza gukorana n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano amakuru bakayatangira igihe”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA