AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rwamagana : Umugabo yijyanye kuri Polisi avuga ko yishe umugore we amuteraguye ibyuma

Rwamagana : Umugabo yijyanye kuri Polisi avuga ko yishe umugore we amuteraguye ibyuma
25-02-2017 saa 23:45' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10649 | Ibitekerezo

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, umugabo wo mu kagari ka Kabatasi mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba, yijyanye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubona ari naho afungiwe kugeza ubu, akaba yagiye yivugira uburyo mu gicuku yishe umugore amuteraguye ibyuma.

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu mugabo witwa Manishimwe Ernest, saa kumi n’ebyiri za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, yagiye kuri Sitasiyo ya Polisi akavuga ko yaraye yishe umugore we.

Uyu Manishimwe Ernest w’imyaka 26 y’amavuko, yivugiye ko yishe umugore we Uwingeneye Consolée w’imyaka 28 bari bafitanye umwana umwe, ibyo akavuga ko yabikoze ku isaha ya saa munani z’amanywa kandi ngo yamwishe amuteraguye ibyuma byinshi mu bice bitandukanye by’umubiri.

Uyu mugabo yavuze ko yishe umugore we amuziza ko yamusuzuguraga kandi ngo hari imitungo yamukingaga, gusa abaturanyi b’uyu muryango bo bashimangira ko nta makimbirane bari bazi urangwa mu rugo rwabo, kuburyo batunguwe no kumenya ko Manishimwe Ernest yishe umugore we Uwingeneye Consolée.

Kugeza ubu Manishimwe Ernest afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubona mu gihe bitegerejwe ko ashyikirizwa ubutabera akaburanishwa. Icyaha nikimuhama azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko amategeko abiteganya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA